Uko wahagera

Ibiciro by'Ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda


Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse mu Rwanda. Ibyo biciro byatangiye kwiyongera ubutitsa mu mpera z'umwaka wa 2007. Guhera ku itariki ya 6 z'ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008 ibyo biciro byatangiye kugabanuka mu Rwanda. Lisansi yavuye ku mafaranga 924 igera kuri 880. Mazutu nayo yavuye kuri 924 igera kuri 870.

Nk'uko amasitasiyo amwe yo mu mujyi wa Kigali acuruza ibyo bikomoka kuri peteroli yabitangarije Ijwi ry'Amerika, igabanuka ryabyo ryatewe n'uko ibyo biciro byagabanutse ku masoko mpuzamahanga.

Abanyarwanda baganiriye n'Ijwi ry'Amerika ku igabanuka ry’ibyo biciro, bafite icyizere ko bishobora kuzatuma n'ibiciro by'ibiribwa bigabanuka. Dore ko igihe byiyongera, ababicuruza bavuga ko bikomoka ku ihenda ry'ibiciro bya lisansi. Bafite icyizere kandi ko bishobora kuzatuma n'ibiciro by'ingendo nabyo bihanitse bigabanuka.

XS
SM
MD
LG