Uko wahagera

Raporo ku Matora y'Abadepite mu Rwanda


LDGL n’Imiryango Itegamiye reta yashyize ahagaragara raporo ku matora y'Abadepite mu Rwanda. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k'ibiyaga bigari, LDGL, washyize ahagaragara bimwe mu bitaragenze neza muri ayo matora. Mbere na mbere, LDGL ivuga ko hamwe na hamwe indorerezi zayo zageze, zabonye ko udusanduku tw'amatora tutari dufunze neza.

LDGL inavuga ko amajwi yabonywe n'abiyamamaza adahura na gato n'umubare w'impapuro z'itora. Kuko mu biro by'itora izo mpapuro zitigeze zibarurwa mbere y'itora, ndetse na mbere yo gutangira kubarura amajwi.

LDGL inatangaza ko henshi mu biro by'itora nta bari bahagarariye abitoza bahabonekaga, uretse abarebera FPR yonyine. LDGL isanga ibyo bitatewe no kubura amikoro, ahubwo ari uko bagiye birukanwa.

LDGL isanga kandi gukora lisite y'itora bishingiye ku mudugudu byica ibanga ry'itora. Ndetse ko binatuma byoroha cyane kumenya umudugudu utatoye ishyaka iri n'iri.

LDGL isaba ko indorerezi zigomba kugira uruhare mu bikorwa byose birebana n'amatora, harimo ndetse n'igikorwa cyo gukusanya amajwi.

N’Imiryango Itegamiye kuri Leta Nyarwanda yaratangaje raporo ku matora y'Abadepite yo mu mwaka w’I 2008. Iyo miryango itegamiye kuri Leta ivuga ko amatora y'abadepite yabaye mu mutuzo, kandi ko yari yateguye neza. Nyamara ngo igikorwa cyo kwegeranya amajwi gikeneye imikorere isobanutse kurushaho.

Urwego rw'indorerezi rw'iyo miryango, rutangaza ko ibyangombwa bisabwa umukandida wigenga biri mu rugero. Ariko amajwi asabwa kugira ngo yinjire mu nteko birenze cyane amajwi asabwa umukandida uri mu ishyaka rya politike.

Mu nzego z’indorerezi, uru rwego nirwo rwari rufite indorerezi nyinshi mu matora y'abadepite. Ku munsi w'amatora ataziguye, rwari rugizwe n'indorerezi 529 z'Abanyarwanda.

Raporo y’intango ya LDGL na raporo y'ikubitiro y’Imiryango Itegamiye kuri reta Nyarwanda zombi zatangajwe kuya 19 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG