Uko wahagera

Abatangabuhamya mu Rukiko  rw’Abasirikare Bakuru ba RDF


Urukiko rwa gisirikare rwumvise abatangabuhamya 4 bashinja abasirikare bakuru ba RDF. Babiri muri abo batangabuhamya ni abasivile, abandi bahoze mu gisirikare cya RDF. Abo batangabuhamya bose bavuze ibyo bahagazeho i Gakurazo ahiciwe abantu 15 barimo abihayimana 13 ba kiriziya gatorika, ku italiri ya 5 z'ukwezi kwa 6 mu mwaka w'1994.

Umutangabuhamya wa mbere Kabagema Ambroise yahoze ari umufurere i Gakurazo aho abo bihayima biciwe, yavuze ko abo bihayimana bishwe nyuma y'amasaha 6 bagejejwe i Gakurazo. Yavuze ko yumvishe amasasu avuga kuko we yari aho mu kigo atari kumwe nabo ariko ko atazi abayarashe.

Umutangabuhamya wa kabiri Uwurukundo Joselyne, nawe yavuze ko yagiye kubona abona amatara arazimye yumva urufaya rw'amasasu ariko ko atazi abayarashe. Yavuze ko kuba akiriho yarokowe n'Imana.

Umutangabuhamya wa gatatu Murenzi Janvier wahoze mu gisirikare cya RDF, yavuze ko abasirikare babinjiranye bakababwira ngo baryame hasi ko ijwi yumvise rivuga gutyo risa n'irya Kapiteni John Butera.

Umutangabuhamya wa kane Murobafi Jean Pierre nawe wari umusirikare wa RDF yavuze ko yari ku irondo ryahise ritabara amasasu avuze akaba ari nawe warashe umwe mu bari bamaze kurasa abo bihayimana.


Urubanza ruzakomeza ku itariki ya 10 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008, urukiko rwumva abatangabuhamya bashinjura.

XS
SM
MD
LG