Uko wahagera

Amakawa Yegukanye "Cup of Excellence"


Amakawa 24 yo mu Rwanda yegukanye "Cup of Excellence". Mu makawa 50 yageze mu cyiciro cya nyuma, 24 niyo yabonye amanota ya "Cup of Excelence" mu marushanwa yo guhitamo ikawa irusha izindi uburyohe mu Rwanda. Abiri muri ayo makawa, ariyo Buremera MIG, n'ikawa yo mu karere ka Rulindo yabonye "Presidential Award" kuko yabonye amanota 90 no kuzamura.

Ayo makawa yose uko ari 24, azatezwa cyamunara mpuzamahanga mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008, hifashishijwe ubuhanga bwa internet. Bizatuma agurwa ku giciro cyo hejuru kizashyirwa mu madolari y'abanyamerika.

Ayo makawa yose uko ari 24 yabonye igihembo cya certificat. Cyakora abiri ya mbere bayongereyeho ikindi gihembo cy'igikombe gifite ishusho y'umutemeri gisa nk'aho gikoze mu kirahuri.

Ubuyobozi bwa Offisi y'amakawa mu Rwanda, buvuga ko mu ntangiriro iri rushanwa ryari ryitabiriwe n'amakawa 207. Mu cyiciro cya kabiri hasigayemo 127. Mu cyiciro cya nyuma cya Cup of Excelence hasigayemo amakawa 50, hitawe k'ubusharire bw'akawa, uko itunganywa, impumuro yayo n'ibindi.

Amarushanwa ya Cup of Excelence ni ubwa mbere abereye ku mugabane w'Afrika. Ibihembo byatanzwe kuya 29 z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008 i Kigali.

XS
SM
MD
LG