Uko wahagera

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n’Abadepite


Abiyamamaza ku budepite bahuye na komisiyo y'igihugu y'amatora. Uwo mubonano wamaze hafi amasaha 4, buri mutwe wa politiki wiyamamaza wari uhagarariwe n'umuntu umwe. Umukandida umwe wigenga Harerimana JMV nawe yari yawitabiriye. Aha ni abatorwa mu buryo butaziguye. Ku batorwa k'uburyo buziguye, buri wese ku giti cye yari ahibereye. Abo ni urubyiruko, abagore, n'abafite ubumuga.

Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Pr. Chrysologue Karangwa, yabwiye abo bakandida ko bagomba kumenya no kubahiriza ibikubiye mu itegeko rigenga itora rya Perezida wa Repubulika n'abadepite. Ndetse bakamenya n'amabwiriza ya komisiyo y'igihugu y'amatora.

Pr Karangwa yababwiye ko uziyamamaza mu buryo bunyuranyije n'amategeko azihanangirizwa yasubira akaba yakurwa kuri lisite y'itora.

Pr. Karangwa yababwiye ko abazatorwa mu buryo buziguye, komisiyo izaborohereza. Bose bakazajya biyamamariza igihe kimwe imbere y'inteko z'abatora.

Abakandida depite, cyane cyane mu bagore, basabye ko mu gihe cyo kwiyamamaza abagore bagenzi babo nabo b'abakandida bareka kujya bitabirira amanama ategurwa n'inzego z'abagore basanzwemo. Karangwa yabibemereye ndetse abuza ayo manama no kurubyiruko ndetse n'abafite ubumuga.

Igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiye ku itariki ya 25 z'ukwezi kwa 8 kikazarangira ku itariki ya 13 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008. Amatora y'abadepite ateganijwe mu Rwanda kuva ku itariki ya 15 kugeza kuya 18 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG