Uko wahagera

Amatora y’Abadepite mu Rwanda


Itegeko rigenga amatora y'abadepite mu Rwanda rivuga ko kwiyamamaza bimara iminsi 20. Byatangiye ku itariki ya 25 z'ukwezi kwa 8 bikazarangira ku itariki ya 13 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008.

Umunsi wa mbere w'ibikorwa vyo kwiyamaza ntabwo wari ushyushye. Abaturage bamwe ndetse ntibari bazi ko byanatangiye. Kuri uwo munsi ishyaka rya FPR-INKOTANYI niryo ryigaragaje. Ku birango abanyamuryango bayo bari bafite, byari byanditseho « tora FPR, umusingi w'ubumwe, demokarasi n'iterambere »

Amabwiriza ya komisiyo y'igihugu y'amatora, avuga ko abiyamamaza batemerewe gukoresha umutungo wa Leta mu kwiyamamaza, usibye itangazamakuru rya Leta.

Muri iryo tangazamakuru, abiyamamaza bose bahabwa umwanya ungana. Iminota 3 kuri radiyo y'igihugu n'iminota 4 kuri tereviziyo y'igihugu. Aha ni mu gihe cy'amakuru.

Kuri Radiyo y'igihugu, buri mukandida wigenga, umutwe wa politiki cyangwa ishyirahamwe ry'imitwe ya politiki bemerewe ibiganiro bibiri bizajya bimara iminota 15. Kuri tereviziyo bizajya bimara iminota 10.

Ku maradiyo y'andi yigenga abiyamamaza bemerewe kuyakoresha uko bashaka baguzeho igihe cyo gutambutsa ubutumwa bwabo. Cyakora, kugeza ubu ubutumwa buri guhita kuri amwe muri ayo maradiyo ni ubwa FPR-INKOTANYI gusa. Ayandi mashyaka n'abandi bakandida ntabwo bari batangire guhitisha.

XS
SM
MD
LG