Uko wahagera

Amashyaka n’Amatora y'Abadepite mu Rwanda


Amashyaka atandatu kugendera ku itike ya FPR-INKOTANYI mu matora y'aba depite mu Rwanda. Ayo mashyaka ariyo PDI, UDPR, PPC, PSR, PSR, na PDC, yiyemeje kuzagenerwa imyanya na FPR mu matora y'abadepite ateganijwe ku itariki ya 15 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka w’i 2008. Amwe muri ayo mashyaka, nka PPC na PSP, nta ba depite bari bayahagarariye mu ba depite batowe mu mwaka w’i 2003.

Amashyaka abiri mu mashyaka 9 yemewe mu Rwanda, niyo aziyamamaza atagendeye kuri FPR. Ayo ni PL na PSD. Mu rubuga rwo kwiyamamaza hakazagaragaramo amashyaka 3, ariyo PL, PSD, na FPR, ashobora kuzahatana n'abakandida bigenga, ni baramuka biyamamaje.

Ayo mashyaka yose uko ari 9 n'abakandida bigenga, bazahatanira imyanya 53 y'abadepite batorwa mu buryo butaziguye mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG