Mu Rwanda izamuka ry'ibiciro rikabije rifite ingaruka ku
ifaranga ry'igihugu. Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Bwana Francois
Kanimba, yatangaje ko mu mezi 6 ya mbere y'umwaka wa 2008, ibiciro mu
Rwanda byazamutseho 13,1 ku 100.
Ati" iri zamuka ni rinini, ntabwo risanzwe, kandi ntabwo rituruka mu
gihugu imbere, riraturuka hanze".
Guverineri
Kanimba avuga ko iyo hari izamuka ry'ibiciro, rituma ifaranga rigenda rita
agaciro. Ati "icyo umuntu ahahisha iryo faranga, cyataye agaciro bingana
n'izamuka muri rusange riri ku masoko". Yatangaje ko iyo umuntu
agereranije ifaranga ry'u Rwanda
n'amadolari y'abanyamerika, abona agaciro kagihari. Ariko, ku mayero akoreshwa i Bulayi, ifaranga ry'u
Rwanda ryataye agaciro ka 5 ,9 ku ijana.
Guverineri
Kanimba yatangaje ko impamvu nyamakuru y'iri zamuka ari ibituruka kuri peteroli bikomeje kuzamuka ubutitsa ku isoko
mpuzamahanga. Avuga ko cyakora u Rwanda mu by'ubuhinzi rwagize umusaruro mwiza
wiyongeyeho 19 ku 100 ariko bitewe n'uko ibyo u Rwanda rweza bicuruzwa mu
karere ruherereyemo ntacyo uwo musaruro wamaze.
Guverineri
Kanimba yatangaje kandi ko ibisubizo ku izamuka rikabije ry'ibiciro biri mu
gihe kirekire. Ati "bisaba ko habaho impinduka mu mitere y'ubukungu bw'u
Rwanda". U Rwanda kandi rukazabifashwamo n'imishinga iri gutegurwa mu
karere rurimo yo gutwara abantu
n'ibintu, ndetse no kuzana ibikomoka kuri peterori hakoreshejwe imiyoboro aho
gukoresha imodoka.