Uko wahagera

Amatora y'Intango ya FPR-Inkotanyi


Mu rwego rwo kwitegurira amatora y'abadepite k'uburyo butaziguye azaba mu Rwanda ku itariki ya 15 z'ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2008, ishyaka riri k'ubutegetsi mu Rwanda, FPR-Inkotanyi, ryahisemo abantu 120 bazashyikirizwa biro politiki y'iryo shyaka, ikazahitamo 80 bazashyirwa kuri lisite y'itora yaryo.

Ayo matora y'intango yakozwe mu turere 30 tugize u Rwanda, ku itariki ya 10 z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008. Muri buri karere hatowe abantu 4. Ni ukuvuga bose hamwe 120.

Amabwiriza ya komisiyo y'igihugu y'amatora, agenga amatora y'abadepite yo mu mwaka wa 2008, avuga ko lisiti y'imitwe ya politiki cyangwa ishyirahamwe ry'imitwe ya politiki ritarenza amazina y'abakandida 80. Amwe mu mashyaka, nk'ishyaka ry'abakozi rya PSR, ryamaze gutangaza ko rizakomeza kwifatanya na FPR-Inkotanyi mu matora ataha y'abadepite.

Umuryango FPR-Inkotanyi ufite icyizere cyo kuzatsinda ayo matora y'abadepite. Byemejwe na Perezida wawo akaba na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku itariki ya 31 z'ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2008. Aho yatangaje ko bazayatsinda k'uburyo burushijeho.

Igikorwa cyo gushyikiriza lisite y'abakandida komisiyo y'igihugu y'amatora bazahagararira buri mutwe wa politiki, kizatangira ku itariki ya 12 kugeza ku itariki ya 21 z'ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG