Uko wahagera

Raporo ya Komisiyo ya Mucyo


Raporo ya komisiyo ya Mucyo yashyizwe ahagaragara. Mu izina rya guverinoma y'u Rwanda, Minisitiri w'ubutabera, Tharcisse Karugarama, niwe washyize ahagaragara raporo yerekana ko u Bufaransa bwagize uruhare mu buryo butaziguye muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'i 1994.

Iyo raporo igabanije mu bice 5 by'ingenzi. Igice cya mbere cyerekana ko u Bufaransa bwari buzi ko hari jenoside iri gutegurwa. Igice cya kabiri cyerekana uruhare rw'u Bufaransa mu bikorwa by'ingenzi byo gutegura jenoside. Igice cya gatatu cyerekana uruhare rw'u Bufaransa mu ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa jenoside. Igice cya kane kivuga k'uburyozwe bw'ingabo z'u Bufaransa mu gukomeza ibikorwa bya jenoside mu gace kiswe ak'ubutabazi bubinyujije mu cyiswe operation turquoise. Igice ya 5 cyerekana abayobozi bo mu nzego za politiki n'iza gisirikare z'u Bufaransa bagize uruhare rugaragara muri jenoside.

Igice cya nyuma kigaragaza urutonde rw'abantu 33. 13 ni abayobozi mu rwego rwa politiki, naho 20 ni abayobozi mu rwego rwa gisirikare barimo abasirikare bakuru b'u Bufaransa 6 bayoboraga zone turqouise. Barangajwe imbere na Francois Mitterand wabaye Perezida w'u Bufaransa kuva mu mwaka w'i 1981 kugeza mu mwaka w'i 1995.

Raporo ya Mucyo igiye ahagarara nta mubano ukirangwa hagati y'u Rwanda n'u Bufaransa. U Rwanda rwacanye umubano n'u Bufaransa mu kwezi kwa 11, mu mwaka w'i 2006, biturutse ku mpapuro zo guta muri yombi abasirikare 9 b'u Rwanda, zatanzwe n'umucamanza wo m'u Bufaransa Jean Louis Bruguere.

Nyuma y'itangazwa ry'iyi raporo, ibizakurikira byahariwe ubutabera.

Soma iyo raporo kuri: http://www.minijust.gov.rw/news.html

N'inyishu y'Ubufransa kuri: www.diplomatie.gouv.fr
--

XS
SM
MD
LG