Umuyobozi wungirije w'ikinyamakuru kigenga UMUSESO
yirukanwe k'ubutaka bw'u Rwanda. Ku itariki ya 12 z'ukwezi kwa 7 mu mwaka wa
2008, Bwana Mugisha Furaha yajyanywe muri Tanzaniya ku ngufu, n'ikigo gishinzwe
abinjira n'abasohoka mu Rwanda. Icyo kigo kivuga ko Furaha atari Umunyarwanda
akaba yarubagamo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse harimo no gukora
umwuga w'itangazamakuru k'ubutaka bwarwo.
Nk'uko
umuyobozi mukuru w'ikinyamakuru UMUSESO Bwana Charles Kabonero yabitangarije
radiyo Ijwi ry'Amerika, yavuze ko ibyakorewe Furaha ari urwitwazo. Ahubwo biri
mu rwego rwo gusenya ikinyamakuru cyabo hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.
Kabonero yemeza ko Furaha ari Umunyarwanda, bitewe n'uko nyina ari
Umunyarwandakazi, n'ubwo se ari Umunyatanzaniya.
Mugisha Furaha abaye umunyamakuru wa kabiri wirukanwe
k'ubutaka bw'u Rwanda mu mwaka wa 2008, nyuma ya Mukombozi Robert wari uhagarariye
ikinyamakuru Daily Monitor c'i Bugande, wirukanwe mu Rwanda mu kwezi kwa
gatatu. Bose birukanwe ku mpamvu zimwe zo kuba biyitaga Abanyarwanda mu gihe
ikigo gishinzwe abinjira n'abasohoka kivuga ko ataribo.