Mu Rwanda bizihije imyaka 14 yo kwibohoza. Mu ijambo rya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko biteye isoni ku banyarwanda bibohoje, ariko bakaba bagitunzwe n'abagiraneza. Yavuze ati « dukwiye kwishyura iby'abandi ».
Perezida Kagame yatangaje ko inzira yo kwibohoza u Rwanda rurimo, ireba imbere kandi ari ukwihuta. Yagize ati « Nyuma y'ubwigenge twamaze imyaka 32, turongera dusubira aho twahereye tuyibara, iyo 32 iba imfabusa ». Yongeyeho ko ibitarayikozwemo byagombaga kuyikorwamo byongerwa ku byo u Rwanda rugomba gukora mu myaka iri imbere.Ku rwego rw'igihugu, ku itariki ya 4 Nyakanga mu mwaka wa 2008, ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohoza ku nshuro ya 14, byabereye mu karere ka Muhanga mu ntara y'amajyepfo .
Kuri uwo munsi, ni naho hibutswe imyaka 46 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge. Itariki nyirizina yabwo ni itariki ya 1 y'ukwezi kwa 7, iba ikiruhuko gusa ntiyizihizwa. Ifatanywa n'itariki ya 4 Nyakanga umunsi wo kwibohoza ari nawo munsi ingabo zahoze ari iza FPR-INKOTANYI zafatiyeho u Rwanda mu mwaka wa 1994.