Uko wahagera

Inama ya EAC i Kigali


Abakuru b'ibihugu 5 bigize EAC i Kigali. Abakuru b'u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Uganda bagomba guhurira i Kigali mu mihango yo gutangiza inama ya mbere ku ishoramari mu bihugu bigize umuryango w'Afrika y'iburasirazuba, EAC. Iyo nama izaba kuva kuya 26 kugeza kuya 28 mu mwaka wa 2008.

Perezida w'u Burundi, Pierre Nkurunziza, Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, Perezida wa Uganda, Kaguta Yoweli Museveni, na Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, bageze mu Rwanda kuya 25 z'ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2008 baja muri iyo nama.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, umunyamabanga mukuru wa EAC, Ambasaderi Juma Mwapacu, yatangaje ko muri iyo nama hazaganirwa ku kibazo cy'ibikorwa remezo bikiri bike muri ibyo bihugu, kandi aribyo pfundo ry'iterambere.

Ambasaderi Mwapacu yavuze kandi ko abakuru b'ibihugu bya EAC bazatora umuyobozi wa EAC, usimbura Perezida Museveni.

Igihugu cy'u Rwanda cyakiriye iyo nama nyuma y'umwaka umwe gusa kimaze kinjiye mu muryango wa EAC. U Rwanda rwawinjiyemo ku mugaragaro ku itariki ya 1 y'ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2007.

XS
SM
MD
LG