Nyuma
y'imyaka itanu habayeho ivugurwa ry'inzego z'ubutabera mu Rwanda, abarigizemo
uruhare bateraniye i Kigali guhera ku itariki ya 16 kugeza kuya 18 z'ukwezi kwa
6 mu mwaka wa 2008, kugira barebere hamwe ibyagezweho. Bazanasuzuma ibibazo
bikiriho nyuma y'imyaka 5 y'iryo vugururwa.
Minisitiri
w'ubutabera, Karugarama Tharcisse, yavuze ko itegeko ngenga rizaburanisha
abakoze jenoside bazava Arusha cg imanza zizava mu bindi bihugu, ryateguwe n'u
Rwanda rufatanije n'urukiko mpuzamahanga rw'Arusha. Yavuze ko urwo rukiko
ruryirengagiza nkana aho kurivuga uko ritari, nko kuvuga ko bazafungirwa mu
kato kandi ntaho biri.
Iyi nama
iteranye nyuma y'aho urukiko rw'Arusha rwanze kohereza kuburanishirizwa mu
Rwanda imanza ebyiri. Urwa Yussufu Munyakazi, n'urwa Kanyarukiga. Ndetse mu
nama yabereye ku cyicaro cy'umuryango w'abibumbye ku itariki ya 4 z'ukwezi kwa
6 mu mwaka wa 2008, uru rukiko rwari rwasabye ko rwazongererwa igihe dore ko
biteganijwe ko urw'iremezo ruzafunga imiryango mu mpera za 2008.
Inama y'i Kigali irimo imwe mu miryango iharanira ikiremwa muntu ku isi nka Human Right Watch, African Right, na Amnesty International.
Muri raporo imwe muri iyo miryango ikora ikaba ikunze kunenga imikorere y'ubutabera mu Rwanda.