Mu gikorwa cyo kugenzura guverinoma, Minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharcisse, yahaye inteko rusange y’abadepite ibisobanuro byanditse ku bijyanye na dosiye z’abanyereje umutungo wa Leta guhera mu mwaka w’i 2000 kugeza mu mwaka w’i 2005 .
Minisitiri Karugarama yasobanuriye abadepite ko hari bamwe mu banyereje uwo mutungo dosiye zabo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ndetse nabwo bukaba hari amwe bwagejeje mu nkiko harimo ayatangiye kuburanishwa n’andi ataraburanishwa.
Muri raporo ngarukamwaka zikorwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, zihora zigaragara uko imyaka ishira indi igataha, uburyo umutungo wa Leta wabaye sesa bayore. Aho amamiliyari n’amamiriyari ahora agaragazwa ko yaburiwe irengero.
Hali ku nshuro ya kabiri Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama yitaba abadepite. Yongeye guhamagazwa nabo kuya 10 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2008, nyuma y’aho ibisobanuro mu magambo yari yabaye mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008 bitari byabanyuze. Cyakora, ibisobanuro byanditse yahaye abadepite ku nshuro ya kabiri bavuze ko byabanyuze