Uko wahagera

Ubukana bw’Amavubi y’u Rwanda


Amavubi y’u Rwanda yongeye kugaragaza ubukana bwayo. Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi, imaze gutsinda imikino ibiri. Mu mukino wa mbere, yatsinze ikipi ya Mauritania ibitego 3 kuri zeru. Uwo mukino wari wabereye mu Rwanda. Mu mukino wa kabiri wabaye taliki ya 8 z’uku kwezi Amavubi yatsinze Ethiopia ibitego 2 kuri 1, bakiniye muri Ethiopia.

Iyi mikino iri mu rwego rw’ijonjora rw’amakipe y’ibihugu by’Afrika, mu guhitamo amakipe azitabira imikino y’igikombe cy’isi n’igikombe cy’Afrika izaba mu mwaka wa 2010 .

Mw’itsinda ryarwo, u Rwanda ruri kumwe na Maroc, Mauritania na Ethiopia. U Rwanda ruzahura nyuma na Maroc, nyuma y’uwo mukino hazabaho imikino yo kwishyura.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye imikino nta kizere na gito abanyarwanda bayifitiye, bakurikije uko yari isigaye yitwara, bumvaga ko itazarenga umutaru. Cyakora nyuma yo gutsindira Mauritania i Kigali kuya 31/5/2008 , abanyarwanda babonye ko byose bishoboka.

Kugira ngo ikipe y’u Rwanda itegure neza iyo mikino, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , FERWAFA ryahagaritse imikino yose y’umupira w’amaguru mu Rwanda yo mu kiciro cya mbere. Muri iyo harimo shampiyona n’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro cyakinirwaga buri tariki ya kane y’ukwa karindwi.

XS
SM
MD
LG