Uko wahagera

Intungamubili Zirinda Indwara


Zimwe mu ntungamubili zirinda indwara ni nka Vitamine A, ubutare bita fer, iode cyangwa imyunyu-ngugu. Hakurikijwe ubushakashatsi bugenda bukorwa, byaragaragaye ko mu igaburo by'abanyarwanda haburamo intungamubili zirinda indwara.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaliza umuntu ko abuze izo ntungamubili ni ibi bikurikira: Kubura imyunyu-ngugu, bituma umuntu yagira ikibazo cy'umwingo. Ubuze ubutare bita fer, agira imburamaraso. Naho ubuze vitamine A, agira ibibazo by'ubuhumyi. Hari cyakora n'ibindi bimenyetso bitagaragalira ku maso.

Ibi bibazo, abanyarwanda bashobora kubikemura, bakoresheje imbuto n'imboga mu igaburo ryabo. Ibisobanuro birambuye murabisanga mu kiganiro bwana Dassan Hategekimana, umuyobozi wa programu y'imilire muri Ministeri y'ubuzima yagiranye na Eugenie Mukankusi.

XS
SM
MD
LG