Uko wahagera

Ibisabwa n’Amategeko mw’Itangazamakuru mu Rwanda


Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, HCP, irasaba abanyamakuru bakorera mu Rwanda kubanza kuzuza ibisabwa n’amategeko. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru inama nkuru y’itangazamakuru, HCP, yashyize ahagaragara, ivuga ko guhera ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2008, umunyamamakuru wese ukorera mu Rwanda uzaba adafite ikarita y’ubunyamakuru yabugenewe itangwa na HCP, atazafatwa nk’umunyamakuru ndetse n’uzakorana nawe muri urwo rwego akazirengera ibibazo bishobora gukomoka kuri iyo mikoranire.

Muri iryo tangazo, inama nkuru y’itangazamakuru HCP ikomeza ivuga ko byagaragaye ko bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda batagira ibyangombwa bibaranga biteganywa n’itegeko rigenga uwo mwuga, ibyo bigateza akajagari mu mwuga ndetse bikawutesha n’agaciro.

Abanyamakuru baganiriye n’Ijwi ry’Amerika, basanga HCP ikwiye kwaka iyo karita abanyamakuru. Itegeko rishya rizagenga itangazamakuru mu Rwanda ryaramaze kwemezwa burundu. Bati « ikarita iri mu itegeko rishya izatangwa na HCP, ariko bigaragara ko izaba itandukanye n’iyubu . Izamara imyaka 3 mu gihe iy’ubu imara umwaka umwe gusa ».

Imiterere n’imikoreshereze y’ikarita y’ubunyamakuru igenwa n’iteka rya Minisitiri w’itangazamakuru numero 14/07.09 ryo ku wa 30/10/2002.

XS
SM
MD
LG