Imiryango y’abasirikare 8 mu basirikare 11 b’u Rwanda bamaze kugwa mu ntara ya Darefur, muri Sudani, niyo yashyikirijwe impozamarira. Buri muryango washyikirijwe ibihumbi 100 by’amadolari y’Abanyamerika ni ukuvuga miliyoni 54 z’amanyarwanda. Umuhango wo kubashyikiriza impapuro zibahesha ayo mafaranga wabereye ku kicaro cya Minisiteri y’ingabo i Kigali, ku itariki ya 23 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2008.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Major Gilles Rutaremera, yatangarije abanyamakuru ko imiryango itatu itashyikirijwe impozamarira bitewe n’uko ay’imiryango ibiri ataroherezwa, naho ay’undi muryango umwe akaba akiri mu mpaka kugira ngo hamenyekane uzayahabwa.
Ayo mafaranga yashyikirijwe abagore basizwe n’abanyakwigendera ku bari barashatse, naho ku bari bakiri ingaragu yashyikirijwe ababyeyi babo.
Major Rutaremera yatangaje ko ayo mafaranga yatanzwe bikurikije amasezerano u Rwanda rwagiranye n’umuryango w’Afrika Zunze Ubumwe, cyakora mu itangwa ryayo atinda bitewe n’inzira anyuramo.
Major Rutaremera yibukije ko ingabo z’u Rwanda zatangiye kujya mu ntara ya Darefur mu gikorwa cyo kugarura amahoro muri iyo ntara mu mwaka w’i 2004. Kugeza ubu muri iyo ntara habarirwa ingabo z’u Rwanda zigera ku bihumbi 3 kandi ko u Rwanda ruzongera uwo mubare.