Uko wahagera

Ikinyamakuru Umurabyo Cyongeye Gusohoka


Ikinyamakuru kigenga Umurabyo cyongeye gusohoka. Ni ku nshuro ya mbere ikinyamakuru Umurabyo gisohotse, nyuma y’aho umuyobozi wacyo Madamu Nkusi Uwimana Agnes afunguriwe, arangije igihano cy’umwaka yakatiwe ku itariki ya 19 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2008. Icyo kinyamakuru cyari kimaze umwaka n’igice kidasohoka.

Uwimana ati” n’ubwo ikinyamakuru Umurabyo kitasohokaga, nti cyari cyarigeze gihagarikwa”. Uwimana avuga ko nyuma yo gufungwa azira ibyaha yakoze mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru Umurabyo numero ya 10 na 11, noneho yiyemeje gukora itangazamakuru ry’umwuga, rifite ireme, kandi rikosora amakosa yose yakozwe mbere yo gufungwa.

Madamu Nkusi Uwimana Agnes yakatiwe igihano cy’umwaka n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2007, biturutse ku nkuru yari yasohoye mu kinyamakuru Umurabyo numero ya 10 yari ifite umutwe” uwishe umututsi mu mazi abira, uwishe umuhutu mu mudendezo”, n’indi yasohotse mu numero ya 11 yitwaga “ ibaruwa ifunguye yandikiwe ibinyamakuru byo mu Rwanda”.

XS
SM
MD
LG