Uko wahagera

Ibinyamakuru 4 byo mu Rwanda Byahawe Akato


Ku munsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, ibinyamakuru 4 byahawe akato mu Rwanda. Minisitiri w’itangazamakuru, Madamu Louise Mushikiwabo, yirukanye abayobozi b’ibinyamakuru 3 byigenga, aribo Charles Kabonero w’ UMUSESO ; Jean Gualbert Burasa wa RUSHYASHYA ; na Jean Bosco Gasasira w’UMUVUGIZI. Ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihijwe mu Rwanda uyu mwaka ku itariki ya 2 y’ukwezi kwa 5. Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko icyo cyemezo kireba n’ikinyamakuru UMUCO.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati « dutegura uno munsi, nari nabwiye abakozi ko hari ibinyamakuru 4 ntifuza ko bizongera gutumirwa mu minsi mikuru no mu bikorwa byose byateguwe na guverinoma ». Aremeza ko abo banyamakuru basohowe bari babashije kwinjira ariko batatumiwe. Ati « kubasohora nta gitangaza kirimo ».

Abayobozi b’ibyo binyamakuru birukanwe, batangarije Ijwi ry’Amerika ko bari bahawe ubutumire nk’ibindi bitangazamakuru byose bikorera mu Rwanda, bwo kwitabira uwo munsi.

Bwana Burasa ati « ni agahomamunwa kubona Minisitiri w’itangazamakuru afata umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru nk’aho ari uwe. Bigaragaraza amacakubiri mu itangazamakuru, kandi bishimangira gahunda ya Leta yo gushaka guhagarika biriya binyamakuru uko ari 4 ».

Abandi banyamakuru bari bitabiriye uriya munsi nabo bagize icyo bavuga ku kato kahawe ibyo binyamakuru uko ari 4. Nkusi Leon umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga UMUSANZU yatangarije Ijwi rya Amerika ati « ibi bintu Minisitiri yakoze ni ibyo kwamagana nti binakwiye ndetse mu itangazamakuru ».

Minisitiri w’itangazamakru yatangaje ko amaze iminsi asoma ibyo binyamakuru, agasangamo inkuru zibasira abantu ku giti cyabo, nk’izivuga abakwiye kuva muri guverinoma n’abadakwiye kuyibamo. Ati « nabonye ari inyandiko zidafitiye akamaro abanyarwanda, ahubwo ari inyandiko zisenya umuryango nyarwanda ».

Mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2007, abaminisitiri 4 bari batangarije kuri radiyo na televiziyo bya Leta ko ibyo binyamakuru 4 bikorana n’abanzi b’u Rwanda.

XS
SM
MD
LG