Uko wahagera

Gahunda yo Kuvura Abana mu Rwanda


Mu Rwanda, uturere tw'ubuzima tumwe na tumwe twatangiye gahunda ikomatanije yo kuvura abana bafite munsi y'imyaka itanu. Muri iyo gahunda, abana bavurwa hitawe cyane ku ndwara eshanu zikunze kubibasira. Izo ni malaria, impiswi, iseru, indwara z'imilire mibi, n'indwara z'ubuhumekero.

Iyo gahunda ntigamije gusa kuvura, iha n'ababyeyi inama zibafasha kwita ku buzima bwabo n'ubw'abana babo, hamwe n'izo kuboneza urubyaro.

Ibindi bisobanuro kuri iyi gahunda, murabisanga mu kiganiro cy'umuryango, Eugenie Mukankusi yagiranye na Docteur Tatien Bucyana, umuyobozi w'ibitaro bya Nyanza.

XS
SM
MD
LG