Uko wahagera

Abarimu n'Imirimo y’Itorero mu Rwanda


Abarimu batitabiriye imirimo y’itorero ry’igihugu bashobora kuzasezerwa mu kazi. Mu Rwanda abarimu ibihumbi 40 na 795 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baritabiriye itorero ry’igihugu kuva ku itariki ya 1 kugeza kuya 17 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2008. Abagombaga kuryitabira bose hamwe bari ibihumbi 43 na 670.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Mutsindashyaka Theoneste, yatangaje ko abarimu batagiye mu ngando z’itorero ku mpamvu zitagaragara bazasererwa mu mirimo yabo kubera ko itorero rigamije kurerera igihugu.

Abarimu basenga mu madini nk’aba Kusi, aba Tempera, n’ aba Yehova ntibatagiye muri izo ngando bitewe n’imyemerere yabo. Muri rusange abanyarwanda basengera muri ayo madini ngo nta gahunda za Leta bajya bitabira.

Abarimu bajyanywe mu itorero nyuma y’aho mu mashuri abanza n’ayisumbuye hagaragariyemo ingengabitekero ya jenosdie. Iyi ngingo ni imwe mu zaganiriweho mu itorero ry’abarimu. Basoje ingando z’itorero biyemeje kuyirwanya burundu.

Itorero ni bumwe mu buryo bushingiye ku muco Leta y’u Rwanda yahisemo kugira ngo abanyarwanda baganire ku bibazo bitandukanye bafite, kandi banarebere hamwe uburyo bwo kubicyemura. Abagize itorero bose bitwa intore.

XS
SM
MD
LG