Umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku rwibutso rwa genoside rwo ku irebero, mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali. Urwo rwibutso rushyinguwemo abantu basaga ibihumbi 14, barimo abanyepolitiki n’abandi batutsi bishwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali muri jenoside, cyane cyane abiciwe ku bitaro bikuru bya Kigali, CHK.
Mu banyepolitiki bibutswe harimo, Agata Uwilingiyimana wari minisitiri w’intebe, wabaga mu ishyaka rya MDR, Ndasingwa Lando, Kabageni Venantie na Kameya Andre babaga muri PL, Nzamurambaho Frederic, Dr. Gafaranga Theoneste, na Ngango Felecien, babaga muri PSD, n’abandi.
Mu bafashe amagambo, harimo Depite Henrietti Sebera. Bagarutse ku bikorwa byaranze abo banyepolitiki, birimo guharanira uburenganzira bwa muntu, kuvugisha ukuri no gukunda igihugu.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Habineza Joseph, yavuze ko politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri ariyo yatumye u Rwanda rugwa muri jenoside. Yasabye abanyepolitiki b’ubu mu Rwanda, guhora babizirikana baharanira ko u Rwanda rwayoborwa neza.
Minisitiri Habineza yagize ati” umunyepolitiki mwiza ntatonesha. Nta nshuti yihariye agira; akwiriye kumva ko ashinzwe abanyarwanda bose kandi akanabumva. Nimucyo duhindure imikorere”.
Abantu bose bari ku rwibutso rwa Rebero bari bafite urumuri rwa buji. Mu gusoza rwajimijwe nk’ikimenyetso gisoza ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 14 cyari cyatangiye kuya 7 z’ukwezi kwa 4, 2008.