Uko wahagera

Jenocide mu Rwanda Yibutswe ku Nshuro ya 14


Umuhango wo kwibuka wabereye ku kiriziya ya Nyamata mu karere ka Bugesera mu ntara y’i Burasirazuba. Uwo muhango waranzwe no gushyingura imirambo y’abantu barenga 100, babonetse mu byobo bari barajugunywemo. Abo bashyinguwe biyongereye ku bashyinguwe aho ku kiriziya ya Nyamata basaga ibihumbi 39000 bose bishwe muri jenoside yo mu mwaka w’i 1994.

Kwibuka ku nshuro ya 14 byahawe insanganyamatsiko "Twibuke jenoside duhashya ingengabitekerezo yayo, twita kubacitse kwicumu, duharanira iterambere”.

Perezida wa Ibuka, Simburudari Theodore, yagarutse kukibazo cy’indishyi z’abarokotse jenoside gihora kigarukwaho buri mwaka mu bikorwa byo kwibuka. Asaba Leta yu Rwanda gukorera abacitse kwicumu ubuvugizi izo ndishyi zigatangwa n’umuryango mpuzamahanga, ndetse n’umuryango wabibumbye.

Perezida Paul Kagame wari mu karere ka Bugesera yasabye ko kwibuka byashingira ku bintu bibiri: ko abanyarwanda bagomba kwibuka bakora kugira ngo bazagire ejo hazaza heza, no kwibuka barushaho kugira umucyo k umutima no kumaso.

Ijambo rya Perezida wu Rwanda ryagarutse ku bajuji babiri uw’ubufaransa n’uwo muri Espagne baherutse gusohora inzandiko zo gufata abayobozi bakuru bu Rwanda. Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo birimo agasuzuguro gakabije, agasaba abanyarwanda guharanira agaciro kabo bakanga ababavogera. Avuga ko ibyo bitagomba kugarukira ku Rwanda gusa, ko bireba Afurika yose.

Isa sita z’amanywa, mu Rwanda hose hafashwe umunota wo guceceka hibukwa abaguye muri jenoside barenga miliyoni. Icyumweru cyo kwibuka jenoside y’abatutsi cyatangiye ku ya 7 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2008, kizarangira kuya 13 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG