Uko wahagera

Kwandika Amateka ya Jenoside  mu Rwanda


Uwagize igitekerezo cy’umushinga wo kwandika amateka ya jenoside y’abatutsi yabaye mu 1994, umunyarwandakazi Assumpta Mugiraneza, yatangarije Ijwi rya Amerika ko uwo mushinga uzatwara akayabo ka miliyoni 2 z’amadolari y’abanyamerika. Abazagira uruhare mu kwandika ayo mateka, ni abanyarwanda, baba abagize uruhare muri jenoside ndetse n’abayirokotse, bazafatanya n’abashakashatsi batandukanye bazaturuka hirya no hino ku isi.

Mu ihuriro mpuzamahanga rya mbere ku kwandika ayo mateka, ryarangiye I Kigali kuya 6 z’Ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2008. Abaryitabiriye bemeje ko mbere na mbere bagomba gushaka inzu izashyirwamo ibintu bitandukanye bivuga kuri jenoside yabaye mu Rwanda.

Bemeje ko mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009 bazongera guhura kugira ngo bamurikire abanyarwanda n’abanyamahanga ibikorwa bya mbere.

Abitabiriye iryo huriro, banemeje ko iryo huriro ari ryo ntambwe ya mbere yo kwandika kuri ayo mateka. Ibyavugiwemo ku mateka ya jenoside y’abatutsi bizifashishwa mu myandikire.

Madamu Mugiraneza yadutangarije ko mu kwandika hazabamo kwisanzura kw’abanditsi, kandi ko ibitabo byanditswe mbere kuri jenoside nabyo bizifashishwa. Yagize ati’’ Hazabamo kwisanzura ariko amategeko yo mu rwego rw’ubupfura agenga ubumenyi agomba kwubahirizwa”.

Ihuriro rya mbere ku kwandika amateka ya jenoside ryatangiye kuya 4 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2008. Ryabereye i Kigali, rihuza abanditsi n’abashashatsi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi.

XS
SM
MD
LG