Uko wahagera

Kurwanya Igituntu mu Rwanda


U Rwanda kimwe n'ibindi bihugu byo ku isi, bihagurukiye kurwanya indwara y'igituntu igenda irushaho kuruhanya mu kuyivura. Iyo ndwara ni imwe kandi muzitacyumva imiti, ikaba n'imwe mu byulirizi by'indwara ya Sida.

Bumwe rero mu buryo bukoreshwa ni ubwo bise “DOT Communautaire” aho bifashisha abajyanama b'ubuzima bari muri buri mudugudu mu gukangulira abaturage ibyerekeye indwara y'igituntu. Ibyo basobanulirwa birimo ibimenyetso by'iyo ndwara, kugira ngo nabo babigeze ku baturage, maze ubibonye yihutire kujya kwa muganga. Muri ibyo bimenyetso twavuga nk'inkorora igeze cyangwa se imaze ibyumweru bitatu, ubifite agomba kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha. Ibi bimufasha gukira vuba no kutanduza abo babana.

Ikindi abashinzwe ubuzima basaba abajyanama b'ubuzima kubafasha ni ugutanga imiti y'igituntu umurwayi aba agomba gufata buri munsi. Ibi abayobozi basanga byorohereza abarwayi ntibakore urugendo rurerure bajya ku bigo-nderabuzima bityo bakabasha kubona imiti bitabagoye, kandi bakabona n'umwanya wo kwita ku milimo yabo.

Ibindi bisobanuro kuri iyi ndwara y'igituntu murabisanga mu kiganiro cy'umuryango gikurikira, Eugenie Mukankusi yagiranye na Docteur Gasana Michel, umuyobozi wa programu y'igihugu ishinzwe kurwanya ibibembe n'igituntu mu Rwanda. Dr. Gasana aratubwira bimwe mu birimo gukorwa ubu mu guhangana n'indwara y'igituntu:

XS
SM
MD
LG