Uko wahagera

Abazatora Abadepite mu Mwaka wa 2008 mu Rwanda


Komisiyo y’igihugu y’amatora yashyize ahagaragara ilisiti y’abaturage bazatora abadepite mu mwaka wa 2008. Abaturage miliyoni 4 n’ibihumbi 800 bujuje imyaka 18 y’amavuko no kuzamura, nibo bari kuri iyo lisite.

Iyo komisiyo yatangije n’igikorwa cyo gukosora iyo lisite. Mur’iryo kosora harebwa ababa baribagiranye, abanditse ku myirondoro itari iyabo, ndetse n’abapfuye bariyandikishije nabo bakurwaho. Bizakorerwa hirya no hino mu tugari, bikazarangira ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2008.

Kwiyandikisha ku ilisite y’itora ni itegeko, ariko gutora si itegeko nk’uko bitangazwa n’iyo komisiyo. Iyo lisite ni nayo izifashishwa mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka wa 2010.

Iyo komisiyo ivuga ko iyo lisite nimara gukosorwa neza, hazakurikiraho igikorwa cyo gukora amakarita y’itora, azifashishishwa mu gutora abadepite mu mwaka wa 2008.

Ingingo y’180 y’itegeko nshinga igaragaza ko gutegura amatora no kugenzura ko yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure biri mu nshingano za komisiyo y’igihugu y’amatora. Gusa uburyo ibikora bukunze kunengwa.

Didas Gasana, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rwanda Newsline, yadutangarije ko amatora y’abadepite azakorwa muri uyu mwaka ariyo azerekana uko demokarasi ihagaze mu Rwanda. Nakorwa nk’ayo mu w’i 2003, ayo matora azaba ari ayo kurangiza umuhango mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG