Uko wahagera

Ikinyamakuru Umuco mu Rwego rw'Abahwituzi


Mu itangazamakuru mu Rwanda, nyuma yo gusesengura inkuru zasohotse mu kinyamakuru UMUCO no. 45, kuya 18 z'ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008, urwego rw'Abahwituzi rwatumije umuyobozi w'ikinyamakuru UMUCO, Bizumuremyi Bonaventure. N'ubwo atitabye, urwo rwego rwemeje ko rugiye gusaba inama nkuru y'itangazamakuru ikamwambura ikarita y'itangazamakuru, ndetse ikanahagarika ikinyamakuru cye igihe cy'umwaka. Rwemeje kandi ko rugiye no gutanga ikirego rusange mu rukiko.

Nk'uko urwo rwego rwabitangarije abanyamakuru, rwasesenguye inyandiko 4 zasohotse muri icyo kinyamakuru. Arizo: iya mbere ni, Kagame mu mahurizo atatu y'ibihe bya nyuma; iya kabiri, u Rwanda igihugu kitagira ubutabera; iya gatatu, Kagame yahinduye abagize guverinoma; n'iya kane, agatsiko ka General Jack Nziza gakomeje gutwika umujyi.

Urwo rwego rwibanze cyane ku nkuru ya mbere, aho umunyamakuru yibaza niba Kagame azahitamo gufatwa nka Taylor; niba azahitamo guhunga nka Hissen Habre; cyangwa niba aziyahura nka Hitler. Rwavuze ko iyo nkuru ica igikuba, yateye ubwoba mu baturage; umunyamakuru yigize umucamanza ndetse iyo nkuru itesha agaciro ingabo z'u Rwanda.

Abanyamakuru bari bahari bamaganye iyo nyandiko, banavuga ko bazasohora itangazo ryo kuyamagana.

Hari n'abandi banyamakuru bagaragaje ko icyemezo cyose cyakwiye gufatwa habanje kumvwa Bizumuremyi Bonaventure.

Ikinyamakuru UMUCO cyateye ikibazo urwego rw'abahwituzi cyasohotse kuya 12-27 mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008. Kuva cyasohoka, ntawe uzi aho umuyobozi wacyo Bizumuremyi Bonaventure aherereye kuko numero ya terefone ye igendanwa idacamo.

XS
SM
MD
LG