Uko wahagera

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, George W. Bush, yasuye u Rwanda ku itariki ya 19 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008. Urwo ruzinduko rwamaze amasaha 7, rwabaye urwa mbere Perezida Bush agize mu Rwanda. Muri urwo ruzinduko, Perezida Bush ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, bashyize umukono ku masezerano y’ishoramari n’iterambere mu bihugu byombi.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Perezida Bush, yatangarije abanyamakuru ko ayo masezerano azatuma abanyamerika barushaho gushora imari yabo mu Rwanda, abanyarwanda nabo bakazayishora muri Amerika birushijeho.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku munsi w’uruzinduko rwa Perezida Bush mu Rwanda, rivuga ko mu myaka 10 ishize, ayo masezerano ari aya mbere muri Afrika y’amajyepfo y’ubutayu bwa Sahara. Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi zizayemeza mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa.

Iryo tangazo rimenyesha kandi ko mu mwaka wa 2007, u Rwanda rwohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 13 z’amadolari y’abanyamerika, hama narwo rugura muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16 z’amadolari y’abanyamerika.

Mu masaha yamaze mu Rwanda, Perezida Bush yasuye urwibutso rwa jenoside rwo ku Gisozi I Kigali, anataha ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda. Iyo nyubako yayitiriye, Martin Luther King, waharaniye uburenganzira bw’abirabura muri Amerika, ndetse abihererwa n’igihembo cy’amahoro cyitiwe Nobel.

K’umunsi w’urugendo rwa Perezida Bush mu Rwanda, umutekano warakajijwe, cyane cyane mu bice yasuye.

XS
SM
MD
LG