Uko wahagera

Perezida Bush n’Abanyamakuru Bigenga mu Rwanda.


Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga bo mu Rwanda, AJRI, rirasaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z ‘Amerika , George W. Bush, kotsa igitutu Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Mw’ibaruwa ryandikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika taliki 18 z’ukwezi kwa kabiri, umunsi umwe mbere y’uruzinduko rwe mu Rwanda, iryo shyirahamwe ryumvikanishije ko itangazamakuru rihohoterwa mu Rwanda. Mu ngero zatanzwe, AJRI yavuze kw’ihohoterwa rw’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga UMUVUGIZI, Jean Bosco Gasasira, wakubiswe hafi yo kwicwa mu mwaka wa 2007. Ishyirahamwe ryagaragaje kandi uburyo ibinyamakuru bifungwa igitaraganya mu buryo bunyuranije n’amategeko. Aha bibukije uko minisiteri y’itangazamakuru taliki ya gatandatu z’ukwezi kwa gatandatu yafunze ikinyamakuru The Weekly Post cyari kimaze ukwezi kurenga cyemerewe gukorera mu Rwanda.

AJRI yagaragaje uburyo Leta yima bimwe mu binyamakuru byigenga amatangazo yo kwamamaza, kandi inagaragaza n’uburyo abanyamakuru bo mu Rwanda bakomeje kugerekwaho ibyaha. Ingero iryo shyirahamwe ryatanze ni iz’abanyamakuru Kabonero Charles, Didas Gasana, Manzi Gerard na Mugisha Furaha b’Umuseso, ndetse na Bizumuremyi Bonaventure w’ikinyamakuru Umuco. Iyo baruwa abanyamakuru bandikiye Perezida Bush, yibukije n’uburyo bamwe mu bayobozi b’u Rwanda babangamira itangazamakuru baryita abanzi b’igihugu.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida Bush, AJRI yibukije ko guhera mu mwaka wa 1994 abanyamakuru bamaze guhunga igihugu kubera umwuga wabo bagera kw’icumi. Kubera ibi bibazo, AJRI, yasabye Perezida Bush, ko asaba Perezida Kagame ko agomba kwita ku iterambere ry’itangazamakuru na demokarasi nta mananiza. AJRI yanasabye ko urubanza rw’umunyamakuru Dominiko Makeri, umaze imyaka irenga 10 afunzwe rwaburanishwa vuba na vuba.

Ibaruwa AJRI yandikiye Perezida Bush, ihuriranye n’uruzinduko Perezida Bush agirira mu Rwanda ku itariki ya 19 z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2008.

XS
SM
MD
LG