Uko wahagera

General Major Laurent Munyakazi mu Rukiko rw’Ikirenga


Gen. Maj. Laurent Munyakazi, yitabye urukiko rw’ikirenga taliki ya 11 z’uku kwezi kwa kabiri. Gen. Maj. Munyakazi yagejeje ubujurire bw’urubanza muri urwo rukiko, arusaba ko rwamugira umwere, bitewe n’igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose amaze gukatirwa ubugira kabiri n’inkiko za gisirikare. Gen. Maj. Munyakazi akurikiranweho n’ubushinjacyaha bwa gisirikare ibyaha bya jenoside.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangarije urukiko ko nabwo bwajuririye urwo rubanza, buvuga ko urukiko rukuru rwa gisirikare rwirengagije ibimenyetso bimwe bwatanze ruhanaguraho Munyakazi bimwe mu byaha bumukurikiranyeho.

Generali Majoro Munyakazi uburana ku giti ke ntawe umwunganira, yasabye urukiko ko ataburana, kuko ubushinjacyaha butigeze bumushyikiriza imyanzuro y’urubanza rw’urukiko rukuru rwa gisirikare. Bityo, agasobanura ko atabona uko yiregura ku byaha ubushinjacyaha bumurega.

Urukiko rwavuze ko narwo rugomba kubanza kubona iyo myanzuro ndetse rukanayisoma. Rutangaza ko ubushinjacyaha butanze ibimenyetso ako kanya byatuma hari uguhungabana mu kwiregura k’umuburanyi.

Urukiko rwasabye ubushinjacyaha kuba rwashyikirijwe iyo myanzuro bitarenze tarikiya 11 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2008. Urukiko rwimuriye urwo rubanza ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa 5 mu mwakawa 2008.

Gen. Maj. Munyakazi ntaramburwa uburenganzira bwe nk’uko byagiye bisabwa n’inkiko za gisirikare yaburaniyemo mbere. Akomeje kwitaba urukiko ari mu myenda ya gisirikare iriho n’amapeti ye yose.

XS
SM
MD
LG