Uko wahagera

Urukiko Gacaca Rwagize Umwere Uwahoze Ari Umukozi wa TPIR


Urukiko Gacaca rwagize umwere uwitwa Nshogoza Bahizi Leonidas wahoze ari umukozi w’urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda, TPIR, rukorera Arusha muri Tanzania. Urukiko rwamugize umwere ku byaha by’ubwicanyi yaregwaga.

Ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2008, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Mahembe I, mu karere ka Muhanga, mu ntara y’amajyepfo rwatangaje ko hari ku nshuro ya gatatu ruhamagaza Nshogoza nti yitabe. Urukiko rwahise rufata icyemezo cyo kuburanisha urwo rubanza uregwa ariwe Nshogoga adahari.

Urwo rubanza rwaburanishijwe amasaha ane. Abatangabuhamya bari abacitse kw’icumu rya jenoside bo mu muryango wa Nshogoza Leonidas. Umutangabuhamya washinjaga yabwiye urukiko ko Nshogoza ariwe watanze amabwiriza yo kwica abavandimwe be akaba akwiye kubiryozwa.

Abatangabuhamya bamushinjuye, barimo mushiki we wiciwe abana, batangarije urukiko ko ibyaha aregwa byo kwicisha abo bana ntabyo yakoze. Abireze ibyo byaha nabo bakabihanirwa batangarije urukiko ko Nshogoza nta ruhare yagize mu iyicwa ry’abo bana, ko ari umwere.

Mu mwanzuro, urukiko rwemeje ko Nshogoza Leonidas agizwe umwere kuko abana ba mushiki we bishwe adahari kandi ko abatangabuhamya nta mugambi bagaragaje yagize mu iyicwa ryabo. Urukiko Gacaca rwibukije ko kujurira bikorwa mu minsi 15.

XS
SM
MD
LG