Uko wahagera

Ubujurire Bwakatiye Dr. Niyitegeka Theoneste Imyaka 15 y’Igifungo


Ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2008, mu bujurire, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Gihuma, mu karere ka Muhanga, mu ntara y’amajyepfo, rwakatiye Dr. Niyitegeka Theoneste imyaka 15 y’igifungo. Urukiko rwamuhamije icyaha yaregwaga cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa bya jenoside.

Urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gihuma, rwamaze amasaha umunani mu mwiherero, mbere y’uko rutangaza umwanzuro w’urubanza rwa Dr. Niyitegeka Theoneste. Rwatangiye umwiherero sa tatu za mu gitondo, ruwurangiza sa kumi n’imwe z’umugoroba.

Urwo rukiko Gacaca rwavuze ko rwahaye Dr. Niyitegeka Theoneste icyo gihano, rushingiye ku bimenyetso bishya byagaragaye mu gihe cy’iburanisha mu bujurire.

Urwo rubanza rumaze gusomwa, Dr. Niyitegeka Theoneste yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ari umwere. Yanavuze ko urwo rubanza nta kuri rwagaraj,e ko ahubwo rwafashe isura ya politiki. Yongeyeho ko atazarusubirishamo ko yiteguye gukora igihano yahawe.

Uwajuririye urwo rubanza, Rusanganwa Theogene, yadutangarije ko yishimiye imikirize yarwo, ko ukuri kwagiye ahagaragara.

Dr. Niyitegeka Theoneste yahise atabwa muri yombi ako kanya, yurizwa imodoka yamujyanye gufungirwa muri gereza ya Gitarama.

Dr Niyitegeka Theoneste yashatse kwiyamamariza amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 2003, komisiyo y’amatora itangaza ko tari yujuje ibyasabwaga.

Yari yagizwe umwere n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Gihuma ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007.

XS
SM
MD
LG