Uko wahagera

Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Kigenga Umurabyo Yarafunguwe


Ku itariki ya 19 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, ahagana mu ma saha cyenda z’amanywa, nibwo Madamu Nkusi Uwimana Agnes, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga UMURABYO, yasohotse muri gereza nkuru ya Kigali, arangije igifungo cy’umwaka yari yarakatiwe.

Madamu Nkusi Uwimana Agnes yatangarije Ijwi ry’Amerika ko nyuma y’igifungo cy’umwaka arangije, agiye gukomeza umwuga w’itangazamakuru yakoraga, bitewe n’uko ikinyamakuru cye kitigeze gifungwa.

Madamu Uwimana yanatumenyesheje ko azanye ingamba nshya zo gukora uwo mwuga, bitewe n’isomo avanye muri gereza, akaba yiyemeje guhindura umurongo.

Twabibutsa ko Madamu Nkusi yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2007. Yari akurikiranweho ibyaha bitandatu aribyo, icyaha cyo gusebya Perezida wa Republika, icyaha cyo gusebanya no gutukana, gutanga inyandiko zitazigamiwe, gusebanya n’ibitutsi, gusebya abayobozi bakuru b’igihugu, n’icyaha cy’amacakubiri n’ivangura. Ibi byaha byose, yarabyemeye ndetse anabisabira n’imbabazi.

Madamu Uwimana yakatiwe igifungo cy’umwaka n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigal. Nti yigeze ajurira icyo gihano.

XS
SM
MD
LG