Ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, komisiyo idasanzwe y’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yagejeje ku nteko raporo ku ngengabitekerezo ya jenoside mu mashuri yo mu Rwanda. Muri Iyo komisiyo idasanzwe, abadepite babajije ibibazo minisitiri w’uburezi n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye kur'iyo ngengabitekerezo mu mashuri.
Abadepite bagize iyo komisiyo bagaragarije inteko ibibazo bitandukanye babajije minisitiri w’uburezi, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Murekeraho Joseph.
Ku kibazo cy’imfashanyigisho zikoreshwa mu mashuri zirimo ingengabitekerezo ya jenoside, komisiyo yagaragarije inteko ko minisitiri w’uburezi yayigaragarije ko atabizi. Iyo komisiyo yavuze ko kuba atabizi abiterwa no kutamenya umurongo wa politiki igihugu kigenderaho, ibi bigaturuka k’uburangare.
Iyo komisiyo yabajije kandi minisitiri w’uburezi icyo akora kugira ngo arwanye ingengabitekerezo ya jenoside mu mashuri. Komisiyo yatangaje ko minisitiri w’uburezi yayibwiye ko hari amasomo atangwa mu mashuri akangurira abana kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Komisiyo yatangajwe ko nta mfashanyigisho ihari bakoresha.
Komisiyo yanenze kandi uko umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi yagiye yivuguruza ku kibazo cy’imfashanyigisho zikiri mu mashuri zirimo politiki ya MRND.
Iyo komisiyo idasanzwe izakomeza kugeza ku nteko raporo yayo ku itariki ya 17 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, ari naho hazafatwa imyanzuro.