Uko wahagera

Abagize Inama y’Ubutegetsi y’Icyahoze ari BCDI Bakuwe mu Rubanza Rw’Umunyemari Kalisa


Ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, urukiko rw’ikirenga rwasomye ubujurire rwagejejweho na bamwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’icyahoze ari Banki y’Ubucuruzi Amajyambere n’Inganda, BCDI. Urwo rukiko rwemeje ko bavanwa mu rubanza rw’umunyemari Kalisa Gakuba Alfred wahoze ayobora iyo banki, akaba amaze umwaka afunzwe.

Urukiko rw’ikirenga rwatangaje ko ingingo yashingiweho mu kubatumiza igomba guhinduka, ko bitari ngombwa ko batumizwa muri urwo rubanza.

Abagize inama y’ubutegetsi y’icyahoze ari BCDI, batumijwe muri urwo rubanza n’umucamanza Werabe Chantal, ku itariki ya 12 z’ukwezi kwa 6 mu mwaka wa 2007. Ku itariki ya 26 z’uko kwezi abagize inama y’ubutegetsi y’icyahoze ari BCDI bihanye uwo mucamanza basaba ko yaruvamo. Uwo mucamanza yaruvuyemo ku itariki ya 23 z’ukwezi kwa 7 mu mwaka wa 2007, ruhabwa umucamanza mushya.

Abagize inama y’ubutegetsi y’icyahoze ari BCDI bavanwe muri urwo rubanza mu gihe umushinjacyaha ukurikiranye Kalisa yari yaranze kubashinja avuga ko ntacyo abakurikiranyeho.

K’uruhande rwa Kalisa, icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyasomwe mu gihe yandikiye perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, amusaba ko yakurikiranwa ari hanze, kuko amaze umwaka urenga muri gereza.

Twabibutsa ko, umunyemari Kalisa Gakuba Alfred, yatawe muri yombi ku itariki ya 5 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2007, akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha 6 byose yakoreye mu cyahoze ari BCDI ubu yaguzwe na ECOBANK.

XS
SM
MD
LG