Uko wahagera

Urubanza rwa Dr. Niyitegeka Theoneste Rwongeye Gusubikwa Ku Nshuro ya Gatatu


Ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, mu bujurire, urukiko Gacaca rw’umurenge wa Gihuma mu karere ka Muhanga mu Ntara y’amajyepfo, rwasubitse ku nshuro ya 3 urubanza rwa Dr. Niyitegeka Theoneste, rwimurirwa ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008.

Urukiko rwatangaje ko urwo rubanza rwasubitswe kubera impamvu zitaturutse ku rukiko.

Urukiko rukimara gutangaza ibyo, umwe mu baturage wari witabiriye imirimo y’iburanisha yasabye urukiko ko basobanura izo mpamvu kuko biteye urujijo. Urukiko rwamusubije ko uwajuriye yandikiye urukiko arumenyesha ko yabonye urupapuro rumuhamagaza atinze ko rutubahirije amategeko.

Abaturage basabye urukiko ko abahamagajwe muri urwo rubanza bagenda bajyanye impapuro zibahamagaza bityo nti bazongere kubigira urwitwazo ko bazibonye batinze. Urukiko rwarabyubahirije.

Urubanza rwa Dr. Niyitegeka Theoneste rwasubitswe ku nshuro ya mbere ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, rwongera gusubikwa ku itariki ya 18 z’uko kwezi.

Dr. Niyitegeka Theoneste yagizwe umwere n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Gihuma ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007. Urukiko rw’ubujurire rwatangaje ko uko bizagenda kose ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008 uru rubanza ruzaburanishwa.

XS
SM
MD
LG