Uko wahagera

Umushinga wo Kuburanisha muri Gacaca Abashyizwe mu Rwego rwa Mbere


Mu nama ya 5 y’umushyikirano yabereye i Kigali guhera ku italiki ya 27 kugeza ku ya 28 z’ukwezi kwa 12, mu mwaka wa 2007, basuzumye ikibazo cy’uko abo mu rwego rwa mbere bakoze jenoside baburanishwa n’inkiko Gacaca aho kuburanishwa n’inkiko zisanzwe. Umubare wabo ni 7341.

Minisitiri w’ubutabera, Karugarama Tharcisse, yagaragaje ko izo manza ni ziburanishwa muri Gacaca zizihuta, kuko hari abari muri urwo rwego bamaze imyaka irenga 10 muri gereza bataraburanishwa. Yanavuze ko ziburanishijwe n’inkiko zisanzwe zitarangira kuko izo nkiko zisanzwe zifite izindi manza zitari iza jenoside.

Senateri Nyiramirimo Odette niwe gusa watanze igitekerezo ko izo manza zaburanishwa mu nkiko zisanzwe, bitewe ni uko muri kiriya kiciro ari naho haburanishwa ibyaha bifite uburemere, harimo icyo gufata ku ngufu abategarugori.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko Gacaca, Mukantaganzwa Domitille, yashikirije impungenge ze mu kuvuga ko kuri kiriya cyaha, Gacaca nayo izacyiburanisha mu muhezo nk’uko bisanzwe.

Byari biteganijwe ko inkiko Gacaca zizasoza imirimo yazo mu mpera z’umwaka wa 2007, ariko Minisitiri Karugarama yatangaje ko zizongererwa igihe.

XS
SM
MD
LG