Uko wahagera

Kwigisha Icyongereza Abakozi bo mu Rwanda


Kuya 20 z'ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane Madamu Rosemary Museminari yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru. Yabatangarije ko guhera mu ntangiriro z'umwaka wa 2008, ururimi rw'Icyongereza ruzatangira kwigishwa abakozi ba Leta mu Rwanda. Icyo gikorwa kizaterwa inkunga n'igihugu cy'u Bwongereza.

Madamu Museminari yatangaje ko bihuriranye n'uko u Rwanda rwatangiye kwinjira mu miryango y'ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza nka EAC, rukaba rwarasabye no kujya mu muryango uhuje u Bwongereza n'ibihugu byakoronijwe nabwo.

Madamu Museminari yavuze ko bizafasha abakozi mu kazi Kabo, yaba mu Rwanda cyangwa hanze y'u Rwanda aho bajya bakora.

Kugeza ubu, mu Rwanda indimi 4 nizo zemewe mu itegeko nshinga, arizo i Kinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n'Igiswahiri. Ururimi rw'Icyongereza, i Kinyarwanda n'Igifaransa nizo zikunze gukoreshwa mu kazi. Icyongereza kikaba gikoreshwa n'Abanyarwanda batagera kuri 1 ku 100.

Amasomo y'Icyongereza abakozi bazajya bayigira mu kigo cya Leta gihugura abakozi , RIAM, kiri i Muhanga mu ntara y'amajyepfo.

XS
SM
MD
LG