Uko wahagera

Ibiciro by'Ibicuruzwa Bikomeje Kuzamuka mu Rwanda


Kuya 20 z'ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, Ijwi rya Amerika ryanyarukiye mu masoko atandukanye yo mu mujyi wa Kigali. Twasanze abacuruzi n'abaguzi bose barira ayo kwarika bitewe n'uko ibiciro byaba iby'ibiribwa cyangwa ibindi bicuruzwa bisanzwe byiyongera umunsi k'uwundi.

Madamu Mukankusi utuye mu mujyi wa Kigali, afite abana 5, yadutangarije ko aho atuye urugi rukinga babiri. Yagize ati" tumaze kumenyera kurya rimwe ku munsi ndetse byarimba bukira tutikoze ku munwa"

Mu masoko twagezemo harimo irya Nyamirambo n'irya Kimisagara, twasanze ikiro cy'ibishyimbo kigura amafaranga 500 y'amanyarwanda ni ukuvuga idolari rimwe ry'amanyamerika. Bikaba ari ubwa mbere icyo kiribwa kiri no mu biribwa by'ibanze bitunze abanyarwanda gihenze bene kariya kageni.

Abo twaganiriye badutangarije kandi ko umunsi wa Noheli n'ubunani babona izababera iminsi isanzwe.

Ibiciro by'ibicuruzwa byatangiye kuzamuka cyane mu Rwanda guhera mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2007.

Mu kiganiro n'abanyamakuru kuya 16 z'ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, Minisitiri w'ubucuruzi, Protais Mitali, yabatangarije ko kuzamuka kw'ibiciro bitavuga inzara, mu gihe abaturage bo bayitaka.

XS
SM
MD
LG