Uko wahagera

Urubanza rwa Dr. Niyitegeka Theoneste Rwongeye Gusubikwa


Kuya 18 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, ku nshuro ya kabiri, urukiko Gacaca rw’ubujurire rw’umurenge wa Gihuma mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo, rwongeye gusubika urubanza rwa Dr. Niyitegeka Theoneste ku itariki itazwi.

Uwajuriye ariwe Rusanganwa Theogene yari yitabye. Uregwa ari we Dr. Niyitegeka Theoneste nawe yari yitabiriye imirimo y’iburanisha.

Urukiko rumaze guhamagara abahamagawe muri urwo rubanza, rwiherereye. Nyuma rufata umwanzuro ko urwo rubanza rutaburanishwa bitewe ni uko abagabo k’uruhande rw’uwajuriye batitabye kandi yajuriye avuga ko mu rubanza rwa mbere batari bumviswe.

Urukiko rwavuze ko itariki yimuriweho urwo rubanza ababuranyi bazayimenyeshwa nyuma. Rwongeyeho ko icyo gihe abo bagabo baboneka cyangwa bataboneka bitazabuza imirimo y’iburanishwa gukorwa.

Mu bujurire, urubanza rwa Dr. Niyitegeka rwari rwasubitswe mbere ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007. Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Gihuma rwamugize umwere kuya 30 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2007.

Tubibutse ko Dr. Niyitegeka Theoneste yagaragaye muri politiki y’u Rwanda ubwo yashate kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 2003, komisiyo y’amatora igatangaza ko atari yujuje ibyasabwaga.

XS
SM
MD
LG