Uko wahagera

Amadolari Ibihumbi 300 y’Amanyamerika yo Gukumira Indwara y’Ibicurane by’Ibiguruka mu Rwanda.


Kuya 18 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, Dr. Nizeyimana J.M Vianney ushinzwe ibindi byorezo bitarimo SIDA, Igituntu na Malariya, yatangarije Ijwi rya Amerika ko n’ubwo indwara y’ibicurane by’ibiguruka itari yagaragara mu Rwanda, ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda rukomeje gufata ingamba zo kubikumira.

Dr. Nizeyimana yadutangarije ko ikigo cya CDC cyo mu gisagara ca Atlanta muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika, cyahaye u Rwanda ibihumbi 300 by’amadolari y’amanyamerika, yo gukumira iyo ndwara. Ayo madolari azajya atangwa buri mwaka, mu gihe cy’imyaka itanu. Yose hamwe rero ni miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’amanyamerika.

Dr. Nizeyimana avuga ko ayo madolari azafasha mu kubaka ubushobozi mu bijyanye no gukurikirana ibicurane by’ibiguruka, kubimenya neza, uko byakwirindwa, kugura ibikoresho nkenerwa muri laboratwari byo kubipima, kugura imiti yo kubivura, n’ibindi.

Kuva indwara y’ibicurane by’ibiguruka yagaragara muri Afrika, ntabwo ari ubonetse wese wemerewe kwinjiza mu Rwanda ibiguruka biturutse hanze y’u Rwanda.

Muri Afrika, ibicurane by’ibiguruka bimaze kuboneka mu bihugu cumi na kimwe, aribyo Misiri, Nijeriya, Kameruni, Togo, Cote d’Ivoire, Nijeli, Djibouti, Ghana, Sudani, Burkina Faso n’igihugu cya Benin byagaragayemo muri uku kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007.

XS
SM
MD
LG