Uko wahagera

MSF Yafunze Imiryango mu Rwanda


Kuya 12 z’ukwezi kwa 12, mu mwaka wa 2007, umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, batangaje ko batazongera gukorera mu Rwanda, ko bafunze imiryango. MSF yavuze ko ubusanzwe ikorera ahantu hakenewe ubutabazi bwihutirwa, u Rwanda narwo rukaba rutakiri muri ibyo bihe, ahubwo rugeze mu bihe byo kwiteza imbere.

Bwana Sebatien Roy, wari uhagarariye MSF y‘Ababirigi yakoreraga mu Rwanda, yatangaje ko MSF yageze mu Rwanda mu mwaka w’i 1991. Roy yibukije ko mu mpera z’umwaka w’i 1995, MSF y’Abafaransa yirukanwe mu Rwanda, nyuma yo gukora raporo yamaganaga ubwicanyi bw’i Kibeho, ndetse na raporo yavugaga k’uburyo abagororwa ba gereza ya Gitarama bafunzwemo. Yavuze ko icyo gihe na MSF y’Abasuwisi nayo yahambirijwe.

Bwana Roy yakomeje avuga ko mu Rwanda, MSF yari isigaye yita ku bantu bagera ku 6200 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Muri bo, abagera ku 2700 bari ku miti igabanya ubukana bw’ako gakoko. Abo bantu babitagaho ku kigo nderabuzima cya Kimironko n’icya Kinyinya i Kigali. Izo gahunda bazishyize mu maboko ya minisiteri y’ubuzima.

Uwari ushinzwe itangazamakuru muri MSF, Madamu Jeanne d’Arc Nyirajyambere, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko muri rusange MSF y’Ababirigi yari ifite abakozi 43 m u Rwanda. Bose babaye abashomeri, bakaba bagiye gutangira gushakisha akazi ahandi.

XS
SM
MD
LG