Uko wahagera

Dr. Niyitegeka Theoneste mu Bujurire bwa Gacaca


Ku italiki ya 11 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, Dr. Niyitegeka Theoneste yitabye urukiko Gacaca mu bujurire rw’umurenge wa Gihuma, mu karere ka Muhanga, mu ntara y’amajyepfo. Dr. Niyitegeka Theoneste washatse kwiyamamariza amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Rwanda mu mwaka w’i 2003, komisiyo y’amatora ivuga ko atari yujuje ibyasabwaga.

Urukiko rwatangaje ko rutaburanisha Dr. Niyitegeka Theoneste, bitewe n’uko uwajuririye urwo rubanza, ariwe Rusanganwa Theogene atitabiriye imirimo y’iburanisha.

Umwe mu nyangamugayo wamushyikirije urupapuro rumuhamagaza, yatangarije urukiko ko atitabye kuko yavuze ko urupapuro rumuhamagaza rutubahirije amategeko. Yarubonye nta minsi irindwi asigaye yo kwitaba, nk’uko biteganywa n’itegeko rya Gacaca.

K’uruhande rwa Dr. Niyitegeka ushinjwa, nawe yavuze ko yarubonye nta minsi irindwi isigaye, ariko we yumva bitaba ikibazo ngo urubanza rwimurwe.

Twabibutsa ko Dr. Niyitegeka akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi, akaba yaragizwe umwere kuya 30 z’ukwezi kwa 10, mu mwaka wa 2007.

Urukiko Gacaca rw’ubujurire rw’umurenge wa Gihuma, rwimuriye urubanza rwa Dr. Niyitegeka Theoneste kuya 18 z’ukwezi kwa 12, mu mwaka wa 2007.

XS
SM
MD
LG