Uko wahagera

Ishuri  ry’Itangazamakuru Rishya  i Kigali


Ku italiki ya 4 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007, ku Kicukiro i Kigali hatangiye ishuri ry’itangazamakuru. Iri shuri ni ishami ry’ishuri ry’itangazamakuru ry’i Butare. Ryigamo abanyamakuru bigenga n’aba Leta bakora uwo murimo, ariko bakaba batarize iby’itangazamakuru.

Iryo shuri ryatangiranye n’abanyamakuru 30. Mu gihe ijonjora rya mbere ryashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2007, hari hemerewe abanyamakuru 60. Abanyamakuru bavanywemo badutangarije ko batazi impamvu mu gihe bari bujuje ibyasabwaga.

Abanyamakuru biga mur’iryo shuri badutangarije ko bazamara ukwezi biga icyongereza n’igifaransa, kugira ngo bazabashe gukurikirana amasomo bazahabwa muri izo ndimi zombi.

Abanyamakuru batangiranye n’ikiciro cya mbere cy’iryo shuri, badutangarije ko uburyo bigamo butandukanye n’ubukoreshwa mu ishuri ry’itangazamakuru ry’i Butare. Aho i Butare biga ama « credits » mu gihe bo bafite ibitabo bya “Modules”. Buri kwezi bazajya biga module imwe, ni ukuvuga modules 10 mu mwaka. Bazishyura ibihumbi 10 by’Amanyarwanda buri kwezi.

Byari biteganijwe ko iri shuri ry’itangazamakuru ryagombaga gutangira mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2007, ariko nti ryatangiriye icyo gihe, kubera impamvu zitamenyekanye. Abanyamakuru baziga umwaka umwe, bahabwe impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere mu itangazamakuru. Uwabyifuza akazakomeza akabona impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri mu itangazamakuru.

Mu kwezi kwa 6 mu mwaka wa 2007, inama nkuru y’itangazamakuru yatangaje ko iri shuri rizaca akajagari kaba mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ndetse itangazamakuru rigakorwa n’abanyamakuru b’umwuga.

XS
SM
MD
LG