Icyorezo cya Ebola kimaze iminsi kivugwa mu burengerazuba bwa Uganda, hafi ya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu noneho iyo ndwara ya Ebola irimo gusatira amajyepfo mu karere ka Mbarara, hafi y’u Rwanda.
Iyo ndwara mbi iterwa na virusi, ntikunze kugira umuti, nta n’urukingo, kandi ihitana hagati y’ibice 50 na 90 ku ijana by’abantu banduye virusi yayo. Yica vuba, kandi irandura cyane. Ibyo ni bimwe mubyo twasobanuliwe na Docteur Innocent Nyaruhirira, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuzima, ushinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara z’ibyorezo.
Docteur Nyaruhirira yanadusobanuliye ingamba zahise zifatwa mu kurinda abaturarwanda kuba bakwandura iyo ndwara ya Ebola.
Ibisobanuro birambuye murabisanga mu kiganiro cy’umuryango, Docteur Innocent Nyaruhirira yagiranye na Eugenie Mukankusi