Uko wahagera

Kurwanya Ihohoterwa Rikorerwa Abagore mu Rwanda


Mu Rwanda, bari mu minsi 16 yagenewe kwamagana ihohoterwa rikorerwa by’umwihariko igitsina gore. Iyo minsi yatangiye ku italiki ya 25 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2007, ikazarangira kuya 10 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2007.

Muri iyi minsi abagore bo mu Rwanda bakora ibintu bitandukanye, harimo urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rikibakorerwa.

Amashyirahamwe atandukanye aharanira uburenganzira bw’abagore mu Rwanda akomeje gusaba ko hakorwa ubushakashatsi hakazamenyekana impamvu ituma ihohoterwa rigenda rifata iyindi sura aho gucika.

Umwe mu bategarugori waganiriye n’Ijwi ry’Amerika, witwa Uwantege Jeannette, yadutangarije ko ubukene n’ubujiji ari bimwe mu bituma igitsina gore gihohoterwa mu Rwanda. Avuga ko abenshi mu bagore bahohoterwa n’abagabo babo, ariko bakanga kwishyira ku karubanda.

Icyaha cy’ihohoterwa ni cyo cyaha kiza ku isonga mu byaha bigaragazwa na polisi y’u Rwanda.

Abagore bo mu Rwanda, bakunze gukorerwa ihohoterwa ritandukanye, harimo gukubitwa bamwe bikabaviramo no kwicwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwimwa ibyo kurya n’abo bashakanye, kwimwa uburenganzira ku mutungo, gusuzugurwa, n’ibindi.

XS
SM
MD
LG