Uko wahagera

Inteko Zishinga Amategeko Z’Ibihugu bya ACP na UE  mu Nama i Kigali


Kuva ku italiki ya 14 kugeza kuya 22 z’ ukwezi kwa 11, 2007, i Kigali hateraniye inama ya 14 y’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bya Afrika, Carayibe na Pasifika, ACP, n’ibihugu by’i Burayi, UE. Ibihugu bya ACP bisanga nibura hagomba imyaka 25, kugira ngo bibashe guhatana ku masoko y’i Burayi.

Visi-Perezida w’umutwe w’abadepite, Polisi Denys, yatangaje ko iyo nama ifite insanganyamatsiko zinyuranye, zirimo ibiza mu bihugu bya ACP, ibijyanye n’ivugururwa ry’amasezerano hagati ya ACP na UE, ibijyanye n’amatora uko akorwa mu bihugu bya ACP n’ibya UE.

Polisi avuga ko u Rwanda by’umwihariko ruzagaragariza intumwa ziri muri iyo nama uruhare rw’inkiko Gacaca mu bwiyunge bw’abanyarwanda, n’uruhare rw’ubukerarugendo mu kurwanya ubukene mu Rwanda.

Kuva kuya 14 kugeza kuya 17 z’ukwezi kwa 11, hazahura intumwa za ACP gusa. Intumwa z’i Burayi zizagera i Kigali ku ya 18 z’ukwezi kwa 11, 2007. Intumwa z’ibihugu bya ACP zatangaje ko zitari zitegura neza kugira ngo zinjire ku masoko y’i Burayi.

Iyi nama izategura uko amasezerano y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya ACP na UE yavugururwa agahuzwa n’igihe, izafungurwa ku mugaragaro ku italiki ya 19 z’ukwezi kwa 11, 2007. Inama nk’iyo iheruka kubera muri aka karere muri Uganda mu mwaka w’i 1987, hashize imyaka 20.

XS
SM
MD
LG