Uko wahagera

Abanyeshuri Barangije Kaminuza Bategerezwa Kwishyura Inguzanyo Bahawe


Ku italiki ya 12 z’ukwezi kwa 11, 2007, i Kigali hatangijwe ku mugaragaro umuhango wo gutangira kwishyura amafaranga y’inguzanyo yahawe abanyeshuri barangije za kaminuza mu Rwanda.

Abanyeshuri bazishyuzwa ni abarangije kaminuza kuva mu mwaka w’i 1980. Ikigo cy’igihugu gishinzwe guha inguzanyo abanyeshuri, SFAR, kivuga ko nibura abanyeshuri basaga ibihumbi 20 aribo bagomba kwishyura.

Abanyeshuri barangije baba mu Rwanda bazamenyakana hifashishijwe minisiteri y’abakozi ba Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Buri munyeshuri azajya akurwaho 8 ku 100 ku mushahara we yo kwishyura inguzanyo yahawe akiga. Kubaba mu mahanga hazifashishwa ambasade z’u Rwanda mu kubishyuza.

Iyo nguzanyo yagiye ihabwa abanyeshuri ntingana. Kuva mu mwaka w’i 1980 kugeza mu mwaka w’i 2000, bahabwaga amafaranga ibihumbi 11 buri kwezi. Kuva mu mwaka w’i 2001 bahabwa amafaranga ibihumbi 25 buri kwezi.

Minisitiri w’uburezi Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko abanyeshuri ubwabo bagomba kugira uruhare mu myigire yabo, nk’uko bimeze mu bihugu bya Afrika, nko muri Uganda, Kenya n’ahandi.

Uretse kwishyura, SFAR itangaza ko guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2008, nta munyeshuri uzongera guhabwa inguzanyo yo kwiga. Iyo nguzanyo izajya ihabwa gusa abana b’abakene kandi nabwo hakurikijwe amanota bagize.

XS
SM
MD
LG